Gicumbi: Abantu 21 bajyanwe mu bitaro kubera Ubushera

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Abantu 21 bo mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Bwisigye mu kagari ka Nyabushingitwa mu mudugudu wa Ndayabana baraye bajyanwe mu bitaro bazira ubushera banyweye ku muturanyi.

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo, tariki 17 Kanama 2020 ahagana mu ma saa kumi, abaturage bo mu mudugudu wa Ndayabana banyweye ubushera ku rugo rw’umuturanyi witwa Biyakimbabazi benjamin ariko bubagwa nabi bajyanwa mu bitaro.

Biyakimbabazi Benjamin ufite imyaka 27 wahaye abaturanyi be ubushera avuga ko adasanzwe acuruza ubushera ko ahubwo yari yatumiye inshuti ze n’abaturanyi ngo basangire.

Yagize ati: “ Ubushera nabuhaye abaturanyi, hamwe nabo mu muryango wanjye kandi kwari ugusangira nk’uko bisanzwe kuko ubusanzwe sinjya ngurisha ubushera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Bwisigye w’ umusigire Manishimwe Jean de la Croix aganira n’umuseke yavuze ko abagaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu nda bose bajyanwe mu bitaro ngo hasuzumwe icyari mu bushera banywehe.

Manishimwe yagize ati, “Twasabye ku kigo nderabuzima cya Mukono ko bapima bakareba neza icyaba cyari kiri muri buriya bushera, no kuvura abaturage bagasubira mu ngo zabo.”

Kugeza ubu abantu 21 nibo baraye bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukono. Ibi byaherukaga mu 2018 ubwo mu murenge wa Bwishyuza na none abaturage bajyanwe kwa muganga kubera ubushera bari banyweye umwe akahasiga ubuzima..

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126