Mali: Perezida yeguye, igisirikare gitangaza gahunda gifitiye abaturage

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yatangaje ko yeguye ku kuyobora iki gihugu cyari kimaze iminsi mu myigaragambyo y’abaturage binubiraga Guverinoma yari ibayoboye.

Ibi Perezida Keita yabikoze nyuma y’amasaha make igisirikare kimufashe bugwate ari kumwe na visi perezida we Boubou Cissé.

Ingabo za Mali zahiritse ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta zatangaje ko zishaka gushyiraho leta y’inzibacyuho, mbere yuko habaho amatora mashya.

Abasirikare bavuze ibi nyuma yuko ejo ku wa kabiri Bwana Keïta agaragaye kuri televiziyo y’igihugu akavuga ko yeguye ku butegetsi.

Hari hashize amasaha we na Minisitiri w’intebe Boubou Cissé bajyanwe batunzwe imbunda mu kigo cya gisirikare kiri hafi y’umurwa mukuru Bamako.

Iki gikorwa cyamaganywe n’ibihugu byo mu karere ndetse n’Ubufaransa bwahoze bukoloniza Mali.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nayo yamaganye uko guhirika ubutegetsi kwakozwe n’abasirikare.

Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) watangaje ko wazitiye imipaka ya Mali ndetse uhagarika n’umubano mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

Kuri uyu wa gatatu, biteganyijwe ko akanama k’umutekano ka ONU gaterana kiga kuri Mali.

Mu kwegura kwe Perezida Keita yatangaje iki?

Mu ijambo yaraye avugiye kuri televiziyo, Keïta yavuze ko anasheshe leta n’inteko ishingamategeko.

Yongeyeho ati, "Ndashaka ko nta maraso ameneka ngo nkunde ngume ku butegetsi".

Keïta yagize ati, "Niba uyu munsi [ku wa kabiri], bamwe mu bagize ingabo zacu bashaka ko ibi birangira ari uko babigizemo uruhare, mu by’ukuri hari [andi] amahitamo mfite? Nta rwango mfitiye uwo ari we wese, urukundo mfitiye igihugu cyanjye ntabwo rubinyemerera"

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kabiri, abasirikare bagumutse bari bigaruriye ikigo cya gisirikare cya Kati.

Hamaze igihe hari uburakari mu basirikare butewe n’umushahara n’intambara ikomeje barwana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu - ndetse no kutishimira uyu wahoze ari perezida.

Keïta yari yatsindiye manda ya kabiri mu matora yo mu 2018, ariko hakomeje kubaho uburakari kubera ruswa, gucunga ubukungu nabi no kwiyongera k’urugomo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyo byateje imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga mu mezi ya vuba ashize.

Urugaga rushya rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru mu idini ya isilamu utsimbaraye mu bya kera, Imam Mahmoud Dicko, rwari rwasabye ko habaho amavugurura nyuma yo kwanga ibyo Keïta yari yemeye, birimo no gushyiraho leta y’ubumwe.

Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yeguye

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126