Makuruki.rw

Amakuru y’ako kanya

Home > Politiki > Loni yasabye abasirikare gusubizaho igitaraganya ubutegetsi bwa Ibrahim (...)

Loni yasabye abasirikare gusubizaho igitaraganya ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta

Thursday 20 August 2020, by Bikorimana Alexis

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kamaganye icyo kise kugumuka muri Mali, gasaba ko abategetsi bose bafashwe n’igisirikare barekurwa.

Ibrahim Boubacar Keïta yategetswe kwegura ku mwanya wa Perezida, nyuma yuko ku wa kabiri atawe muri yombi na bamwe mu basirikare.

Hari n’abandi mu mahanga bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali, barimo nk’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU/UA) wahise uhagarika by’agateganyo Mali nk’umunyamuryango.

Mu nama yako y’ejo ku wa gatatu, akanama k’umutekano ka ONU kasabye abasirikare bigaruriye ubutegetsi kurekura abategetsi bose bafunze barimo na perezida wahiritswe.

Kanasabye ko bidatinze abo basirikare bahita basubira mu bigo byabo.

Itangazo ako kanama kasohoye rivuga ko bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa hasubiraho inzego zemewe n’itegekonshinga.

Ntabwo bitangaje kuba AU yahagaritse Mali nk’umunyamuryango kuko ni ko amabwiriza ya AU ateye iyo hari ahabaye ’coup d’État’.

Akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano katangaje ko ibyabaye muri Mali byasubije iki gihugu inyuma ku ntambwe cyari kimaze gutera mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Aka kanama ka AU kaburiye ko izo ntagondwa zishobora kubyungukiramo.

Muri iki gihe ibitero by’izo ntagondwa bikomeje gukwirakwira mu karere Mali iherereyemo, iri hirikwa ry’ubutegetsi muri Mali riri guteza impungenge zikomeye no hanze ya Mali.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
Keywords : Makuruki.rw
Keywords : kwamamaza

To create paragraphs, just leave blank lines.