Ngoma: Amayobera ku munyerondo watewe icyuma n’umusore w’imyaka 17 agahita apfa

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Mu ijo ryakeye mu karere ka Ngoma, umugabo witwa Niyonsaba Jean d’Amour wakoraga akazi k’irondo yatewe icyuma n’umusore w’imyaka 17 ahita apfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyeru, akagari ka Kigabiro, umurenge wa Murama, akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mrama, Mugirwanake Charles, yavuze ko uyu munyerondo yari ari kumwe n’abandi bari mu kazi nkuko bisanzwe bagenda bakingisha abantu bacuruzaga. Ngo uyu musore yahise amutera icyuma amutunguye hafi y’umutima undi ahita yikubita hasi yitaba Imana.

Ati “ Uyu mugabo yari ari ku irondo mu ma saa mbili barimo guteguza abantu kwitegura kuva mu gasantere bagataha, umusore umwe w’imyaka 17 ntabwo tuzi aho yakuye icyuma ahita akimutera arirukanka.”

Nta kintu kizwi uyu munyerondo yapfaga n’uyu musore wamuteye icyuma agahita apfa.

Kuri ubu umurambo wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibungo mu gihe uwo musore we yajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB Rukira.

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126