Makuruki.rw

Amakuru y’ako kanya

Home > Politiki > Kongo: Amashuri amaze ibyumweru bibiri afunguye, nta mwarimu urinjira mu (...)

Kongo: Amashuri amaze ibyumweru bibiri afunguye, nta mwarimu urinjira mu ishuri

DRC ifite abanduye COVID-19 basaga ibihumbi 9, amashuri yarasubukuwe

Friday 21 August 2020, by Bikorimana Alexis

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifite abanduye COVID-19 bagera kuri 9,757 ndetse n’abo yahitanye 247, yafunguye amashuri ku bari mu myaka ya nyuma ariko haciye ibyumweru bibiri nta mwarimu winjira mu ishuri, ibintu abanyeshuri bavuga ko bibadindiza ndetse ko nta n’icyizere cyo gutsinda ibizamini bya leta.

Mu gihe abitegura ibizamini bya leta bazabikora mu mpera za Kanama no mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, abanyeshuri bavuga ko kwirirwa mu mashuri nta mwarimu babona nta kintu kini bibafasha kuko usanga basakuza cyane ku buryo utakwiga ngo ufate.

Amashuri yose ya leta ndetse n’afashwa nayo muri Kongo asangiye ikibazo cyo kutagira abarimu bafasha abana kwitegura ibizamini bya leta ku basoza amashuri abanza n’ayisumbuye.

Umwe mu banyeshuri basoza amashuri abanza mu mujyi wa Bukavu yagize ati, "Tumeze nkaho twiga ariko ntitwiga. Nkubu turi mu bibazo, abarimu ntabo, ibyumweru bibiri birashize tuza ku ishuri ariko nta mwarimu tubona tukagerageza kwifasha. Nk’abari mu myaka isoza biratugora kubona umwana ava saa mbiri za mugitondo akageza ku mugoroba nta mwarimu abonye umufasha."

Nyuma y’amezi asaga ane amashuri afunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Kuwa 10 Kanama 2020 nibwo amasomo yongeye gusubukurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku biga mu myaka isoza. Kuva kuri iyo tariki kugeza uyu munsi abarimu bigisha mu mashuri ya leta banze gusubira mu kazi ibyo basaba bitarubahirizwa.

Umwe mu barimu, Rushagayusa Emmanuel avuga ko nabo imyigire y’abanyeshuri ibahangayikishije ariko ko nta kundi byagenda kuko batazasubira mu kazi mu gihe leta itubahirije ibyo yabasezeranyije.

Emmanuel yagize ati, "Natwe biratubabaje kuba abanyeshuri batari kwiga neza, ariko twe nk’abarimu si ikosa ryacu, ni irya Guverinoma kuko niyo ubwayo itubahiriza ibyemezo yifatiye. Abarimu twarihanganye kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize nta guhembwa; batubwira ngo tuzahembwa mu kwezi kwa mbere nabwo ntitwahembwa barongera ngo mu kwezi kwa kane. Rero abarimu bahemberwa kwigisha niyo mpamvu bavuze bati dusubire mu rugo kugeza igihe leta izashyirira mu bikorwa imyanzuro yo ubwayo yifatiye."

Ikibazo cy’itinda ry’imishahara si gishya muri Kongo, cyokoza kuva mu myaka ibiri ishize gifite umwihariko kuko n’agahimbazamusyi katangwaga n’ababyeyi kagafasha abarimu mu gihe umushahara wabaga watinze kavuyeho kuva Perezida Felix Tshisekedi yatangaza kwiga ari ubuntu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
Keywords : Makuruki.rw
Keywords : kwamamaza

To create paragraphs, just leave blank lines.