Rayon Sport itsinze INATEK ihita iyobora shampiyona

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Mu mukino w’ikirarane muri shampiyona ya valley ball ikipe ya Rayon Sport yariri kumwanya wa kabiri yakiriye INATEK yari iyoboye shampiyona, inayitsinda amaseti 3-1 ihita iyicaho ifata umwanya wa mbere.

Muri uyu mukino amakipe yopmbi yaje agaragaza gushaka intsinzi ku rwego ruri hejuru. mu iseti ya mbere amakipe yagaragazaga urwego rumwe kandi ruri hejuru INATEK yaje kuyegukana ku manota 27-25. amaseti akurikiyeho yose Rayon Sport yaje irusha bigaragara ikipe ya INATEK itsinda aamaseti akurikiyeho yose uko ari atatu iya mbere 25-18 iya kabiri 25-23 ndtese n’iya gatatu 25-22.

Umutoza wa Rayon Sport Nyirimana Fidele

Umutoza wa Rayon Sport Nyirimana Fidele yavuze ko ashimira imyitwarire y’abasore be cyane cyane Murangwa Nelson wagaragaje urwego rw’imikinire ruri herujuru kuva aho aviriye mu buyapani. uyu mutoza kandi yavuze ko gutsinda APR na INATEK mu mikino ibiri ikurikirana kandi ari amakipe bahanganiye igijkombe ngo bimuha ikizere cyo kwegukana igikombe.

Mugenzi we Dominique utoza INATEK we yavuze ko kuvunikisha umukinnyi wabo ukina hagati Nsabimana Vincent Gasongo ngo biri mu byabaciye intege bigatuma Rayon Sport ibarusha. uyu mutoza kandi yavuze ko nubwo batsinzwe badakuye amaso kugikombe cya shampiyona kuko ngo hakiri imikino yo kwishyura ndetse na pureyofu. akabayizeye kuzitwara neza cyane ko ngo n’umukinnyi wabo baherutse gukura muri APR Aimable Mutuyimana ufite ikibazo cy’imvune ngo azaba yarakize.

Gutsinda kwa Rayon Sport bitumye iyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 17 igakurikirwa na INATEK ifite amanota 15.
kuri uyu munsi kandi habaye undi mukino w’ikirarane aho ikipe ya APR yatsinze UBT amaseti 3-0.

Aya makipe yagaragaje guhangana gukomeye


Abafana ba Rayon sports VC Bari bitabiriye uyu mukino ari benshi

Ntagengwa Olivier ni umwe mubazonze ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’ umukino yagiye kubwira umusifuzi ko atishimiye imisifurire

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126