Nyuma yo gutsindwa na Zambia, AMAVUBI yagiye gusura ahashyinguye abakinnyi bazize impanuka

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Amavubi) nyuma yo gutsindwa na Chipolopolo ya Zambia kuri iki cyumweru, ku wa mbere yagiye gusura ahashyinguye imibiri y’abakinnyi ba Zambia baguye mu mpanuka y’indege mu mwaka wa 1993.

Amavubi yatsinzwe na Chipolopolo ibitego 2 ku busa mu mukino wa gicuti.

Abakinyi b’Amavubi bagiye gusura urwo rwibutso kuri uiyu wa mbere, bari kumwe na Delegasiyo igizwe n’abandi bayobozi ba Ruhago hano mu Rwanda, barangajwe imbere na Perezida wa FERWAFA , Nzamwita Degaule.

Perezida wa Ferwafa akaba yashize indabyo kuri urwo rwibutso nyuma iyi kipe y’Amavubi iza kuzengurutswa basobanurirwa babwirwa buri muntu waguye muri iyo mpanuka, hakaba harashyinguwe mu mva 28.

Bakaba barashyinguwe hafi ya Stade nshya (ari nayo yakiniweho umukino wabaye ku cyumweru) yitiriwe abaguye muri iyo mpanuka "Heroes".

Abakinyi n’abayobozi b’ikipe ya Zambia baguye mu mpanuka y’indege ya 1993 ubwo berekezaga mu gihugu cya Zambia kwitabira umukino w’amajonjora w’igikombe cy’isi cya 1994, umukino wagombaga kubahuza na Senegal.

Ikipe ya Zambia yaguye muri iyi mpanuka mu mugoroba wa tariki ya 27 Mata 1993 mu nyanja ya Atlantic hafi n’umujyi wa Libreville mu gihugu cya Gabon.

Iyi delegasiyo yari yerekeje muri Senegal, yari irimo abantu 28 , bose bahise bahasiga ubuzima .

Uwari Kapiteni w’iyi kipe Kalusha Bwalya, waje kuba perezida wa federasiyo ya Zambia ntabwo yari ari muri iyo ndege kuko icyo gihe cy’impanuka yari mu gihugu cy’Ubuholandi akinira ikipe ya PSV, yaramaze gushaka uburyo azasanga bagenzi pe mu gihugu cya Senegal.

Ikipe y’Amavubi iragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri .

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126