Abakinnyi b’ikipe y’igihugu U23 basabwe kurangwa n’ikinyabupfura birinda guhabwa amakarita

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Nzamwita Vincent De Gaule Perezida wa FERWAFA, yasabye abasore b’Amavubi kwirinda amakarita ayo ariyo yose

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, basabwe kwitwara neza bagahesha ikipe yabo itike yo gukina imikino y’icyiciro cya kabiri ubwo bazaba bahura na Somaliya, ariko kandi anabibutsa ko kugira ngo babashe kugera kuri iyo ntsinzi, bagomba kwirinda guhabwa amakarita ayo ariyo yose.

iIbi babisabwe n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaule, ubwo yari yasuye ikipe y’iguhugu y’abatarengeje imyaka 23 aho bari mu myitozo kuri uyu wa kane.

Nzamwita Vincent, yifurije aba basore intsinzi, ndeste anabasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura birinda kujya impaka n’umusifuzi ku byemezo azaba yafashe, kuko bishobora kubahesha amakarita bikanatuma ikipe itagera ku ntego bashaka kugeraho.

Yagize ati:“ Ndabasaba ko mwakwitwara neza kuri uyu mukino, mugahesha abanyarwanda itsinzi kuko nicyo babategerejeho. Mugomba kwirinda guhabwa amakarita y’umuhondo kuko bishobora guhungabanya ikipe muri rusange,”

Yakomeje agira ati:“ Kuwa gatandatu muzagerageze mukine umukino mwiza, munatsinde kugirango muzitwaze impamba ihagije igihe muzaba mugiye Kenya mu mukino wo kwishyura,”

Mugomba gukora ibishoboka byose mugahesha igihugu cy’u Rwanda tike yo kugera mu cyiciro cya kabiri, kandi naho mukamenya yuko muzaba mufite akandi kazi katoroshye, kazabasaba gukora cyane,”

Umukino w’u Rwanda na Somalia, uzaba kuri uyu wa Gatandatu mu mukino ubanza w’icyiciro cya mbere w’imikino Nyafurika. Uyu mukino kandi uri mu rwego rw’amajonjora yo gushakisha itike y’igikombe cy’Afurika kizabera Senegal mu kwezi k’Ukuboza.

Uyu mukino ubanza w’aya makipe, uzabera kuri Sitade Amahoro, nyuma umukino wo kwishyura uzabere i Nairobi mu gihugu cya Kenya tariki ya 09/05/2015.

Ikipe izatsinda hagati y’u U Rwanda na Somalia, izahura na Uganda mu mukino w’icyiciro cya kabiri uteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi, mu gihe igihugu kizatsinda iyo mikino ibiri, kizahura na Misiri mu mikino y’icyiciro cya gatatu izaba mu kwezi kwa karindwi.

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126