Kwamamaza

test

Nyuma y’imyaka 21 Munyenshoza ateruye agira ati “Ntacyambuza kubibuka” mu gitaramo cyo Kwibuka

Yanditswe

kuya

na

Editor
Nyuma y’imyaka 21 Munyenshoza ateruye agira ati “Ntacyambuza kubibuka” mu gitaramo cyo Kwibuka

Umuhanzi Munyenshoza Dieudonne uzwi ku izina rya Mibirizi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aratangaza ko nyuma y’imyaka 20 aririmba indirimbo zo kwibuka, agiye gushyira hanze umuzingo (album) ya mbere y’indirimbo zo kwibuka.

Igitaramo cy’indirimbo zo kwibuka kikazaba giteganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw , Munyenshoza Dieudonne avuga muri uyu mwaka ari kwizihiza imyaka 20 akora indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahisemo gutegura igitaramo kizaba mu cyumweru cyo kwibuka tariki ya 08 Mata 2015 muri Hotel Serena guhera isaa kumi n’ebyiri, aho azaba amurika album y’indirimbo 11 z’amajwi n’amashusho zose zigamije kwibuka.

Munyenshoza avuga ko iki gitaramo kitagamije kwinjiza amafaranga dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu kugira ngo buri wese azabashe kukitabira, ariko uwaba akeneye gufasha incike n’abapfakazi ba Jenoside hakaba harateguwe uburyo byakorwamo muri icyo gitaramo, aho hateguwe ama CD azagurishwa, bityo amafaranga azabonekamo akazafasha incike za Jenoside.

Munyenshoza avuga ko nk’umukiristu ashimira Imana ibyo yamukoreye muri iyi myaka 21, ari na cyo cyatumye asaba misa yo gushimira Imana, nayo izaba uwo munsi kuri Katederali Saint Michel guhera isaa cyenda, aho ahamagarira inshuti ze n’abanyarwanda kuzaza kwifatanya nawe muri icyo gitambo cya Misa.

Munyeshoza w’imyaka 39 usibye kuba umuhanzi akaba ari umwe mu ngabo z’igihugu (RDF) akaba yubatse afite abana babiri, akaba amaze gukora indirimbo zo kwibuka zirenga mirongo itanu. Kuri Album agiye gushyira hanze yitwa “Nta cyambuza kubibuka”izaba igizwe n’indirimbo z’amashusho 11 n’indirimbo z’amajwi 40.

Munyenshoza Dieudonne ku rwibutso rwa Kabgayi/ Photo Makuruki.rw

Mu kwibuka ku nshuro ya 21, Umuhanzi Munyenshoza Dieudonne akaba yashyize hanze n’izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho y’Uturere Gakenke, na Kabgayi muri Muhanga.

Mwihangane ayamajwi ntabashije kuboneka

IBITEKEREZO

  • Munyansangs Yanditse:

    Andika Igitekerezo HanoAzibuke ashyireho n’iya Kinyinya.Izagurishirizwa hehe?

  • Antoine Yanditse:

    Ayo ma CD abo muntara tuzayabona dute? ahatari kuri serena c ho umuntu yazikura nyuma ni hehe?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza