Mu rubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na Camarade, kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 14 Gicurasi, Hifashishijwe video y’ ikiganiro Camarade yagiranye n’ ubugenzacyaha.
Hifashishijwe video
Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwasubukuye urubanza rwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be ku byaha baregwa birimo n’ ibyiterabwoba.
Nyuma yo kwerekana amashusho y’ ikiganiro Camarade yagiranye n’ ubugenzacyaha murwego rwo gushimangira ibimenyetso byatanzwe n’ ubushinjacyaha, Camarade yemereye urukiko ko ariwe ugaragara muri iyo video kandi koko ariwe wabivuze ariko ahakana ibikubiyemo
Urukiko rwamubajije ukuntu yemera ko ariwe ugaragara muri iyo video ndetse akemera ko ariwe uvuga ariko akaba ahakana ibivugirwamo, camarade yasubije urukiko ko iyo video yayikoreshejwe muburyo butari bwo akaba ariho ahera avuga ko ibyayivugiwemo atari ukuri.
Uyu camarade ubusanzwe witwa Nshimiyimana Joseph, yabwiye urukiko ko ntakindi yongera kuvuga ko bakwiye gufata umwanzuro wabo ntakindi yongeye gutangaza kugeza urubanza rurangiye
Urukiko rusabye umwunganira kugira icyo yongeraho, avuga ko ntacyo yavuga kindi mu gihe uwo yunganira adashaka kuvuga kuko akazi ke ari ukunganira gusa, bityo ko we ntakindi yakora.
Lt Joel Mutabazi mu rukiko
Nk’uko bikubiye muri iyi Video ni uko ibikorwa by’iterwa rya za grenade n’ibyo guhungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu byakorwaga na Camarade na RNC, ariko bigacishwa kuri Lt Joel Mutabazi wari uhagarariye iri shyaka muri Uganda.
Umugambi w’ibi bikorwa kandi ngo wacurwaga ku bufatanye bwa Camarade na Mutabazi hifashishijwe ubutumwa bw’ikoranabuhanga nka Skype na Whatsapp, Mutabazi yatangarije Urukiko ko rwasaba Ubushinjacyaha kwerekana ibyo bimenyetso dore ko bwatangaje ko bubifite muri telephone z’abaregwa urukiko rufite.
Ku ruhande rwa Mutabazi, Yabajijwe neba ibyo yatangarije ubugenzacyaha abyemera, Lt Mutabazi yabanje kubwira urukiko ko icyambere ari uko ahari mu buryo budakurikije amategeko
Ubushinjacyaha bwasabye kongera gusoma inyandikomvugo ikubiyemo ibyo yatangarije Ubugenzacyaha, maze urukiko rumusaba kugira icyo abivugaho maze atangaza ko n’ubwo iyo nyandiko ihari ndetse ikaba iri kwifashishwa ariko ibiyikubiyemo yabitangaje ari ku ngoyi kandi ko yanashimuswe.
Urukiko rwamusabye kugira icyo avuga ku mikoranire ye n’ ishyaka rya RNC ndetse n’ amafaranga yaba yarahaye Camarade yo kugura Telefone bazajya bavuganiraho ndetse n’ ayo kuzatera gerenade, Lt Mutabazi yavuze ko ibivugwa ko iryo shyaka ryihishe inyuma yiterwa ry’ ama gerenade nawe aryumva gutyo ndetse ko na Camarade yari amuzi bisanzwe ariko ntayindi mikoranire idasanzwe bari bafitanye.
Mutabazi akaba avuga ko acibwa intege n’ uko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma kandi bakabiha uburemere budasanzwe.