Mbera igitangaza
Kera nsenga Imana
Nyisaba ku rukundo
Nasabaga uwitonda
Umwari muhoratuje
Uwuzuye ubwitonzi.
,
Umutima waratwawe
Byose ni wowe shenge
Imbere hose hanjye
Haboneka muri weho
Mundinda gushonga.
,
Ntuzi iby’amashagaga
Ntiwigera unanshunga
Unshungira abantera
Kuri njye uri umubyeyi
Ntigera mfasha hasi
,
Mu nkumi urabasumba
Mwari byo ikibasumba
Kuri njye urisa rwose
Mwari nzakwa shenge
Iteka tukaba umuryango.
,
Nkundira ureke ntuze
Umbere igitangaza
Ube n’inzozi zanjye
Iteka umbere iteka
Naciriye iby’agahinda
Igihangano cya: Ukuri Jean claude