U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu na Sierra Leone byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’umutekano na serivisi zo kugorora abagororwa.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Taluva.
Mu mwaka wa 2019 nyuma y’uruzinduko Perezida wa Sierra Leone yagiriye mu Rwanda, ibihugu byombi byari byashyize umukono ku masezerano arimo no gukuriraho visa abafite pasiporo z’abadipolomates n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro byihariye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari wakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Sierra Leone Julius Maada Bio byari bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.