Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyatangaje ko mu Rwanda hamaze kubakwa ingo Mbonezamikurire z’Abana, zigera ku bihumbi 31, habasha kujyamo abana basaga miliyoni imwe, bangana na 80% by’abana bose mu Gihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yagize ati “Impamvu tutarageza ku 100%, hari ababyeyi batarabyumva, akumva ko azamwirerera.”
Gahunda yo kubaka ingo mbonezamikurire nibura mu tugali twose tw’igihugu ni gahunda ya Leta y’u Rwanda. Ni umuhigo mu turere twose tw’igihugu.
Mu 2014, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato, bari munsi y’imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.
Ni urugo rutanga uburyo bworoshye bwo kwigisha abana hakiri kare, kubagaburira indyo nziza, isuku ndetse no kurindwa.