Abarenga miliyari imwe ku Isi bafite umubyibuho ukabije

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Urubuga rw’Abongereza runyuzwaho inkuru z’ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi, The Lancet, rwatangaje ko abantu barenga miliyari imwe ku Isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Barimo miliyoni 880 bakuze na miliyoni 159 z’abana nk’uko imibare ya 2022 ibigaragaza.

Ahari abantu benshi bafite iki kibazo ni muri Tonga no muri American Samoa ku bagore naho ku bagabo ni muri Nauru na American Samoa, aho abagera kuri 70-80% bakuze bafite umubyibuho ukabije.

Abahanga bagaragaje ko byihutirwa cyane gukora impinduka zikomeye ku buryo bwo guhangana n’umubyibuho ukabije. Umubyibuho ukabije ufite ingaruka zikomeye ku buzima zirimo indwara z’umutima, diyabete ndetse na zimwe muri kanseri.

Leta zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa 10 mu kugira abagabo bafite umubyibuho ukabije ndetse n’uwa 36 mu bagore. Raporo igaragaza ko hagati ya 1990 na 2022, abafite umubyibuho ukabije bikubye kane mu bana n’abangavu. Mu bakuze, bikubye hejuru ya kabiri mu bagore na gatatu mu bagabo.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibare mishya ikangurira abantu kwirinda no kugenzura umubyibuho ukabije bakiri bato, kwita ku ndyo bafata, gukora imyitozo ngororamubiri no kwivuza.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:41 am, May 14, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1023 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe