Mu kiganiro yahaye abitabiriye umuhango wo kwibukaku ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko hari imyanzuro imwe n’imwe bigora Abanyarwanda gusobanukirwa uburyo yagiye ifatwa n’amahanga. Muri yo harimo ishyigikira umuco wo kudahana, bigatuma ubugome burushaho kwiyongera.
Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku rupfu rw’abakerarugendo 8 biciwe muri Pariki ya Rwindi muri Uganda bishwe n’abarwanyi ba FDLR mu kwezi kwa gatatu mu 1999. Aba bakerarugendo ngo bicishijwe intwaro gakondo zirimo imihoro, none ababishe ubu biridegembya muri Australia.
Nyamara kandi, ngo aba barwanyi ba FDLR bishe abakerarugendo batawe muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda, bohererezwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ngo bakurikiranwe ariko ngo baza kurekurwa boherezwa muri Australia nta rubanza rubayeho.
Aba bakerarugendo biciwe na FDRL muri Pariki ya Rwindi barimo umugabo n’umugore bafite ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, 4 bafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na 2 bakomoka muri New Zeeland.