Luxembourg yahaye u Rwanda Miliyoni 12 z’amayero

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kamena U Rwanda na Luxembourg basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 12 z’Amayero, akabakaba miliyari 16.7 z’amafaranga y’u Rwanda, aya akaba ari amafaranga azifashishwa mu myaka 5 mu bikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Aya masezerano yashyiwzeho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda Youssouf Murangwa ndetse na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg Xavier Bettel uri mu Rwanda.

Ku gicamunsi kandi Perezida Kagame yari yakiriye mu biro Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel, baganira ku gukomeza kwagura umubano w’u Rwanda na Luxembourg.

- Advertisement -

Mu gitondo cyo kuwa 18 Kamena nibwo u Rwanda na Luxembourg bari basinyanye amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi  mu iterambere.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:38 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe