Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko urwego rwa serivisi rwihariye 46% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.
Izindi nzego zirimo ubuhinzi bufite 25%, inganda zikagira uruhare ku ijanisha rya 23% mu gihe imisoro ifite uruhare rwa 7%.
Bimwe mu byazamuye urwego rwa serivisi mu musaruro mbumbe w’igihugu harimo ubwinshi bw’abashyitsi basuye u Rwanda baba abitabiriye inama zitandukanye zabereye mu Rwanda ndetse n’abakerarugendo basura u Rwanda.
Muri rusange umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 9,7% mu gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2024, aho wageze kuri miliyari 4,486 Frw uvuye kuri miliyari 3,904 Frw wariho mu 2023.
Ubu bwiyongere bw’umusaruro mbumbe bwagizwemo uruhare n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku ijanisha rya 7%, umusaruro ukomoka ku nganda wazamutseho 10% mu gihe serivisi zazamutse ho 11%.