U Rwanda rwihanganishije Ubwami bwa Morocco bwapfushije umugabekazi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X Umukuru w’igihugu Paul Kagame mu izina rw’abanyarwanda bose yagaragaje ko u Rwanda rufatanije n’ubwami bwa Morocco muri icyi gihe cyo kubura umubyeyi w’umwami.

Muri ubu butumwa Perezida Kagame yagize ati ” Mu izina ry’abanyarwanda n’iryanjye bwite, mboherereje ubu butumwa bw’akababaro nyiricyubahiro Umwami Muhammed VI kubw’ibyago byo kuburyo umubyeyi wawe Umugabekazi Lalla Latifa u Rwanda rwifatanyije n’umuryango w’i Bwami ndetse n’abanya Morocco muri ibi bihe bigoye. ”

Morocco ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Ibihugu byombi bisanganwe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2023 nabwo Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Mwami wa Maroc, Mohammed VI n’abaturage b’iki gihugu bibasiwe n’umutingito wahitanye abarenga 2000, abandi basaga 1400 bagakomereka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:26 pm, Dec 24, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 64 %
Pressure 1012 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe