U Rwanda rwasobanuye igihuha cy’uko rwaguze ubutaka bwa Kongo-Brazza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye na Perezida wa Kongo – Brazza Denis Sassou N’Guesso byanagarutse ku nkuru zakwirakwiye mu binyamakuru zivuga ko icyi gihugu cyagurishije ubutaka ku Rwanda.

Iyi ni imwe mu nkuru z’uruhererekane z’abanyamakuru basohoye inkuru nyinshi mu muzingo bise “Rwanda Classified”. Muri iyi nkuru aba banyamakuru bemeje ko Kongo yagurishije u Rwanda Hegitari 12,000 z’ubutaka buhingwa kandi ngo  si ugukodesha kuko nta gihe kigaragara u Rwanda ruzabumarana. Nta kiguzi u Rwanda rwaba rwaratanze bagaragaza.

Mu ruzinduko agirira muri Repubulika ya Kongo Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko izi nkuru ari ibihuha bifite impamvu za Politiki zibyihishe inyuma. Ati “ Repubulika ya Kongo nta gace na gato k’igihugu yigeze itakaza. Nta gace na gato yigeze igurisha ndetse nta gace na gato yigeze iha u Rwanda. Icyabayeho ni amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu aho amasosiyete yo mu Rwanda yaje kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu buhinzi nk’uko n’amasosiyete yo muri Kongo yemerewe kuba yaza mu Rwanda gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi.”

- Advertisement -

Mu butumwa dukesha ibiro bya Perezida N’Guesso, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Nabwiye Nyakubahwa Perezida ko ibyo ari ibihuha byahimbwe n’itsinda ry’abantu bahamijwe inyungu za Politiki, ariko kandi ko nka Guverinoma y’u Rwanda twiteguye gukomeza kugaragaza ukuri tugendeye ku masezerano yashyizweho umukono kandi tubona ari amasezerano impande zombi zifitemo inyungu.”

Amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi u Rwanda rwayasinyanye na Repubulika ya Kongo mu mwaka wa 2022. Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye I Brazzaville muri Mata 2022. Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo nzego zirimo ubukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imishinga mito n’iciriritse, umuco n’ubuhanzi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe