Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yavuze ko kuri uyu wa Kabiri hatangazwa iby’agateganyo byavuye mu matora y’abadepite mu byiciro byihariye.
Muri rusange, abakandida depite 199 bo mu cyiciro cy’abagore baratorwamo abadepite 24, ab’urubyiruko 31 batorwemo abadepite 2 mu gihe abo mu cyiciro cy’abafite ubumuga 13 batorwamo umudepite umwe.
Munyaneza Charles, yabwiye Televiziyo Rwanda ko amatora y’abadepite mu byiciro byihariye yatangiye mu Gihugu hose I saa yine n’igice kandi ari kugenda neza.
Ati “Hose yatangiye saa Yine n’igice. Twabanzaga kureba ko umubare wa ngombwa uteganywa n’amabwiriza wabonetse. Amatora yatangiye kandi turishimira ko yitabiriwe.”
Amatora y’ibiciro byihariye ari gukorerwa ku ma site y’itora Ari hirya no hino mu gihugu yitabiriwe n’abahagarariye ibi byiciro by’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.