Rutsiro: Mu midugudu hakozwe ubusabane bishimira Intsinzi ya Perezida

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ku mugoroba wa taliki 16 Nyakanga bateguye ubusabane bugamije kwishimira Intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

Aba baturage bahuriye hamwe mu masibo basangira ibinyobwa gakondo birimo ubushera n’umutobe. Bafashe umwanya kandi bacinya akadiho bishimira ko umukandida batoye yatsinze.

Aba baturage babwiye Makuruki.rw ko bari bamaze igihe bitegura amatora bafata nk’ubukwe. Bakemeza ko nyuma y’ubukwe umuco nyarwanda uteganya umwanya wo kwinegura. Ngo abateguye ubukwe bakaganira ku migendekere yabwo.

- Advertisement -

Nta butumwa budasanzwe aba baturage bagenewe n’urwego urwo ari rwo rwose rw’ubuyobozi gusa urebye uko bamwe muri bo bari bambaye ubona mo imyenda yamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:09 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe