Ku wa 16 Nyakanga Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Centrafrique, MINUSCA, zambitswe imidali y’ishimwe yatanzwe na Perezida w’icyo Gihugu, Faustin Archange Touadera.
Ibi birori byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Bangui.
Mu 2022 nabwo Perezida wa Central African Republic, Prof. Faustin Archange Touadéra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda zari zimaze umwaka ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cye azishimira akazi zakoze mu kugarurayo umutekano.
Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Central Africa buzwi nka MINUSCA bugizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 17,400, u Rwanda ni rwo rufitemo benshi, bagera ku 2,100.
Kuva mu kwezi kw’Ukuboza (12) mu 2020, u Rwanda kandi rwohereje izindi ngabo ku masezerano yihariye n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique. Zirimo n’izifite inshingano zihariye zo kurinda abategetsi ba Santarafurika.