Zambia yakiriye Toni 1000 z’ingoboka yahawe n’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu minsi ishize u Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kugoboka igihugu cya Zambia mu bihe bigoye by’amapfa yabaye muri icyi gihugu.

Inkunga y’ingoboka ingana na Toni 1000 niyo u Rwanda rwamaze gushyikiriza Zambia ngo igoboke abaturage bugarijwe n’inzara. Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo ni we washyikirije Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango iyi mfashanyo.

Amb. Bugingo yavuze ko bisanzwe mu mucho nyarwanda kwita ku bari mu kaga hatarebwe aho bakomoka nk’aho batuye. Yongeraho by’umwihariko ko Zambia isanzwe ari inshuti y’u Rwanda bityo rutashoboraga guterera agati mu ryinyo tubona akaga ku nshuti.

- Advertisement -

Amb. Bugingo yashimangiye ko ibihugu byombi bishobora guhura n’ibihe bigoye ariko ko bifatanije nta bibazo bishobora kuburirwa ibisubizo.

Imiyaga ya ‘El Niño yibasiye ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika kubera imihindagurkire y’ikirere yateje amapfa mu turere 84 twose muri 116 tugize igihugu cya Zambia.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga kandi U Rwanda rwari rwahaye Zimbabwe toni 1,000 z’ibigori, nk’imfashanyo yo gufasha iki gihugu guhangana n’amapfa yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:16 am, Oct 18, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1013 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe