Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka uri mu Bufaransa yasuye umusirikare w’u Rwanda Furaha Jean Paul Kabera urangije umwaka wa mbere mu ishuri rya Gisirikare rya Saint-Cyr Coëtquidan.
Maj Gen Vincent Nyakarundi, yitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’abayobozi bakuru b’ingabo i Rennes mu Bufaransa, yiga ku mahoro, umutekano ndetse n’urubyiruko.
Nyuma y’iyi nama, Maj Gen Nyakarundi yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Gen Pierre Schill, anitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri rya Gisirikare rya Saint-Cyr Coëtquidan.
- Advertisement -
Aha ni naho Maj Gen Nyakarundi yahuriye na Furaha Jean Paul Kabera. Niwe munyarwanda wenyine wiga muri iri shuri ryashinzwe mu 1802 na Napoléon Bonaparte.
Umwanditsi Mukuru