Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kohereza abimukira n’abandi babaga mu bwongereza nta byangombwa byo kuhaba bafite mu bihugu bya Vietnam na Timor Leste.
Hifashishijwe indege yagombaga kuzana abimukira kuwa 24 Nyakanga nk’uko byari byarapanzwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Rishi Sunak wacyuye igihe. Iyi ndege aho koherezwa mu Rwanda, Guverinoma nshya y’ubwongereza yahisemo kuyishyiramo abimukira, abasaba ubuhungiro n’abandi bagiye bafatwa igihe cyabo cyo kuba mu bwongereza cyararenze, maze boherezwa muri Vietnam na Timor Leste ku migabane wa Asia.
Imibare y’abimukira boherejwe n’ubwongereza muri Vietnam ni 46. Mbere y’uko iyi ndege ihaguruka mu bwongereza Umunyamabanga wa Leta Yvette Cooper yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko aho kohereza abimukira mu Rwanda Leta yahisemo “Gufata abanyabyaha n’abandi batubahirije amategeko agenga abinjira n’abasohoka bagasubizwa mu bihugu byabo.”
Umubare munini w’abimukira bari mu bwongereza bakomoka muri Vietnam. Indege yindi yaherukaga gusubiza abanya Vietnam iwabo ibakuye mu bwongereza yaherukaga mu 2022.
Ubwo iyi ndege yahagurukaga Umunyamabanga wa Leta Yvette Cooper yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo gikwiriye kandi mu gihe gikwiriye hagamijwe kurinda imipaka y’ubwongereza.
Yvette Cooper yongeyeho ko Guverinoma ya Sunak ngo yatumye ubwongereza butakaza Miliyoni 700 z’amayero muri uyu mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda. Aya arimo Miliyoni 290 z’amayero yishyuwe u Rwanda. N’andi yagiye mu mirimo itandukanye haba mu itegurwa ry’uyu mushinga ndetse no mu gufata abimukira bagombaga koherezwa I Kigali. Abo bongeye bakarekurwa.
Cooper wanenze cyane abarimo James Cleverly yasimbuye, yavuze ko uyu mugambi iyo ukomeza ngo ubwongereza bwari kuzashora Miliyari 10 z’amayero muri ibi bikorwa kandi ko bitari kuba bikemuye ikibazo mu buryo burambye.