OMS yasabye abakora inkingo gutangira gushaka urw’ubushita

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 07 Kanama umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yatangaje ko indwara y’ubushita bw’inkende imaze kuba icyorezo ku migabane wa Afurika. OMS yasabye abakora inkingo gutanga ubusabe bwo kuba batangira ubushakashatsi.

OMS ivuga ko gushaka urukingo byihutirwa ari cyo gisubizo gishoboka cyahangana n’ikwirakwira ry’icyi cyorezo cyagaragaje ubwoko bushya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Icyi cyorezo ubu kimaze kugera mu bihugu 17 bya Afurika. Gushaka urukingo ni inzira ndende kuko abarukora babanza gusaba y’Uburenganzira OMS kandi bamara kurukora rukabanza gukorerwa isuzuma ngo byemezwe ko nta ngaruka rwagira ku baturage baruterwa.

- Advertisement -

Kugeza ubu hari inkingo 2 ziri gukorerwa igerageza ngo harebwe niba ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ryatangira kuzikwirakwiza.

Iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yandurira mu gukora ku wayanduye nko mu gusuhuzanya, ikagira ibimenyetso birimo umuriro kuribwa umutwe n’ibiheri bigaragara ku mubiri.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:13 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1009 mb
Wind 16 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe