Perezida William Ruto yashimye iterambere u Rwanda rugeze ho

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukuru w’igihugu cya Kenya William Ruto wari mu bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwakoze ibitangaza mu myaka 30 ishize.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X rwe nyuma y’uyu muhango, Perezida Ruto yabanje gushimira uwo yise umuvandimwe Perezida Kagame. Mu mvugo ya Ruto umukuru w’igihugu yarahiriye gukomeza guhindura u Rwanda.

Yakomeje agaragaza ko mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi abanyarwanda ngo bageze ku iterambere ridasanzwe; muri Politiki, Demokarasi no mu rwego rw’ubukungu.

- Advertisement -

Perezida Ruto yashimiye u Rwanda ahamya ko ari umunyamuryango mwiza mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, muri Afurika yunze ubumwe no mu muryango mpuzamahanga.

Perezida William Ruto ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mbere yo gusoza urugendo yagiriraga mu Rwanda. Ni umwana kandi mu bagerageje guhuza ibiganiro by’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:32 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe