Manzi Sezisoni Davis washinze ikigo Billion Traders FX gikora ibijyanye no kuvunja binyuze mu ikoranabuhanga yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uru rubanza rurimo abarenga barenga 500 baregera kwamburwa asaga Miliyari 13 mu mafaranga y’u Rwanda, rwari rusubukuye nyuma y’uko rwari rwasubitse rukimurirwa kuri uyu wa 26 Kanama 2023.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manzi Davis Sezisoni akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’iyezandonke.
Mu kwiregura Manzi yagaragaje ko atangira ibyo we yita akazi ke yagiye muri BNR ashaka icyangombwa ariko bakamubwira ko ibyo kuvunja amafaranga bikorewe ku ikoranabuhanga nta mategeko abigenga mu Rwanda.
Yavuze ko inyungu zifatwa nk’iz’umurengera yizezaga abashoraga imari mu kigo cye Billion Traders FX, we atari ko abibona ahubwo ngo umunyarwanda washoye yarungukaga kandi na nyir’ikigo akunguka.
Manzi akorana n’Ikigo cya Ice Markets cyo muri Australia muri uwo murimo yakoraga ariko nacyo cyaje gufatira amafaranga arenga miliyoni 2,5 y’amadorali nyuma y’uko atangiye gukorwaho iperereza.
Ati “Amafaranga y’Abanyarwanda arahari tuzi aho ari. Ndasaba ubutabera kuyagaruza agasubizwa ba nyirayo.”
Yavuze ko afunguwe agakomeza gukurikirana amafaranga ye yafatiriwe, byatuma abo afitiye amafaranga bishyurwa.
Manzi yemeza ko ibyo ikigo cye gikora ari ibintu akoze imyaka irenga 10 kandi ko bikorwa ku isi hose. Ati “Ni ibintu nabonaga bishoboka kandi n’ubu ndabyemera ko bishoboka. Ni ibintu nakuragamo inyungu yanjye n’Umunyarwanda nkamuha inyungu ye.”
Icyi kigo cya Billion Traders FX bivugwa ko cyari kimaze kugira abanyarwanda 559 bagishoyemo Imari.
Icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri uru rubanza kizasomwa kuwa Gatatu taliki 28/08/2024.