“Uburusiya bushima umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro” Ambasaderi Polyakov

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma yo kugeza kuri Perezida wa Repubulika impapuru rimwemerera guhagararira igihugu cy’u Burusiya mu Rwanda Ambasaderi w’uburusiya mu Rwanda Alexander Polyakov yagaragaje ko u Burusiya buha agaciro ibikorwa by’u Rwanda birimo ibyo mu rwego rw’ubukungu ndetse no kugarura amahoro hirya no hino ku isi.

Ambasaderi Alexander Polyakov yavuze ko Atari ubwambere ageze mu Rwanda. Yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yabanje kugirana ikiganiro cyihariye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cye Sergei Lavrov. Muri icyi kiganiro ngo Lavrov yamusobanuriye neza icyo u Rwanda rusobanuye mu mubano w’igihugu byombi.Yagize ati “Yambwiye ko ngomba gushaka icyagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi u Rwanda na Russia.”

Ambasaderi Polyakov yemeza ko u Burusiya bwubaha u Rwanda nk’umusanzu warwo mu bukungu no mu mutekano. Yagize ati ” U Burusiya bwubaha u Rwanda kandi bushyigikiye umusanzu warwo mu mugambi wo kwihuza kwa  Afurika. Dushyigikiye Kandi umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Kurwanya iterabwoba,ubwihebe n’ubuhezanguni ku mugabane wa Afurika”

- Advertisement -

Ambasaderi w’uburusiya mu Rwanda Alexander Polyakov yageze mu Rwanda kuwa 02 Kanama 2024.

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Barimo Alexander Polyakov w’u Burusiya, Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Mridu Pawan Das w’u Buhinde na Mauro Massoni w’u Butaliyani.

Barimo kandi Fátima Yesenia Fernandes Juárez wo muri Venezuela, Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique, Genţiana Şerbu wa Romania na Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:06 am, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe