Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, FOCAC2024, iteganyijwe ku wa 4-6 Nzeri 2024.
Mu nama zitegura iyi kandi u Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa n’Umuyobozi wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abashinwa gishinzwe Iterambere (CIDCA), Liu Junfeng.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya Cyenda, ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 yaranzwe by’umwihariko n’ibihe bya COVID-19, kuko benshi batitabiriye imbonankubone. Ni inama iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.