45 bakekwaho kwiba Miliyoni 400 kuri Momo batawe muri yombi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa mbere urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB kweretse itangazamakuru abantu 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money.

Aba batawe muri yombi RIB ivuga ko aba bari bamaze kwiba abantu arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya abarwa hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024. Ni amafaranga ariko byumvikana ko arenga kuko hari abibwe batatanze ibirego muri RIB.

RIB ivuga ko aba batawe muri yombi hagendewe kuri nomero zitandukanye bagendaga bakoresha. Igasaba abanyarwanda kuba maso bakirinda gukora ibyo basabwa na Nomero zibahamagara zibasaba kugira imibare bakanda.

- Advertisement -

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’ubukure.

Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza urwego rw’ubushinjacyaha rwagaragaje ko 80% by’abakirikiranwaho ibyaha nshinjabyaha mu Rwanda bari munsi y’imyaka 40 y’ubukuru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:04 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe