Kuri uyu wa mbere urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB kweretse itangazamakuru abantu 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money.
Aba batawe muri yombi RIB ivuga ko aba bari bamaze kwiba abantu arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya abarwa hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024. Ni amafaranga ariko byumvikana ko arenga kuko hari abibwe batatanze ibirego muri RIB.
RIB ivuga ko aba batawe muri yombi hagendewe kuri nomero zitandukanye bagendaga bakoresha. Igasaba abanyarwanda kuba maso bakirinda gukora ibyo basabwa na Nomero zibahamagara zibasaba kugira imibare bakanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’ubukure.
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza urwego rw’ubushinjacyaha rwagaragaje ko 80% by’abakirikiranwaho ibyaha nshinjabyaha mu Rwanda bari munsi y’imyaka 40 y’ubukuru.