Umuhanda Jabana – Mukoto watangiye gukorwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza uturere twa Gasabo na Rulindo yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 23 Nzeri 2024.

Ni umuhanda w’ibilometero 36 Uhuza umurenge wa Jabana muri Gasabo ukanyura mu mirenge ya Masoro,Murambi,Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo. Wari usanzwe ari umuhanda w’igitaka ndetse mubi cyane ndetse abahaturiye bemezaga ko imigenderanire yari igoranye muri aka gace nyamara katari kure y’umujyi wa Kigali.

Uyu kandi ni umuhanda wagiye ugarukwaho n’umukuru w’igihugu awemerera abaturage mu bihe bitandukanye. Ugiye kwagurwa mu bugali ndetse ushyirwemo Kaburimbo.

- Advertisement -

Afungura ku mugaragaro imirimo yo kubaka umuhanda Jabana – Mukoto Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowabahunde Maurice yasabye abaturage bazabona imirimo mu ikorwa ry’uyu muhanda kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye, bityo bikazazana impinduka mu iterambere ry’imibereho yabo.

Guverineri Maurice kandi yabijeje ko abazangirizwa imitungo kubera uyu muhanda bazahabwa ingurane y’ibyabo mbere.

Uyu muhanda uzubakwa mu myaka itatu, biteganijwe ko uzatwara miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:35 am, Oct 18, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe