Abanyeshuri ba mbere muri Ntare Luisenlund batangiye amasomo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Iri shuri ryuzuye mu karere ka Bugesera ryitiriwe Ntare High school yo mu gihugu cya Uganda ahize Perezida Kagame w’u Rwanda na Museveni wa Uganda, ryatangiye amasomo mu mwaka waryo kuri uyu wa 23 Nzeri 2024.

Iri shuri ryari rimaze iminsi mu gutoranya abana b’abahanga bagomba kuryigamo. Ryubatswe ku bufatanye bw’abahungu bize muri Ntare School ya Uganda. Aba bana batoranyijwe haherewe kuri 240 babonye amanota yabere mu bizamini bya Leta mu masomo ya Siyansi.

Leta y’u Rwanda yamaze kwemeza ko izatanga buruse ku bana 80 ba mbere bagiye gutangirana n’ishuri rya Ntare Luisenlund School Rwanda riherereye mu Bugesera bakigira ubuntu.

- Advertisement -

Luisenlund School ivuga ko ubu yatangiranye abarimu bakomoka mu bihugu 10 baje gutanga ubumenyi muri iri shuri rishaka kuba icyitegererezo. Iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 120 ariko ifite intumbero y’uko mu mwaka wa 2029 -2030 icyi kigo kizaba cyakira abanyeshuri 1000.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:33 am, Oct 18, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe