Abanyarwanda bakuriweho Visa muri Bahamas

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Oliver Nduhungirehe na Mugenzi we wa Mahamas Frederick Mitchel bashyize umukono ku masezerano akuraho Visa ku banyarwanda bajya muri Bahamas ndetse no ku baturage ba Bahamas baza mu Rwanda.

Ni amasezerano yasinyiwe I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho aba bombi bahuriye mu nteko rusange ya 79 y’umuryango w’abibumbye. Iri kubera ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye.

Aya masezerano yashyizweho umukono aremerera abaturage b’ibihugu byombi kugendererana nta gusaba Visa.

- Advertisement -

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko ibi bireba Passports zose. Yongeye ho ko iyi ari intambwe ishimishije ku mubano w’ibihugu byombi.

Ubwo yasuraga ibihugu byo mu birwa bya karayibe mu mwaka wa 2023, Perezida Kagame yasuye Bahamas. Umukuru w’igihugu yanifatanyije n’abaturage ba Bahamas mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 icyi gihugu kimaze cyibohoye ingoma y’abongereza.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Philip Davis Minisitiri w’intebe wa Bahamas ku ngingo zirimo ubufatanye bw’ibihugu byombi.  Perezida Kagame yanahawe igihembo cy’umuyobozi w’indashyikirwa nk’ikimenyetso cy’ubucuti na Guverinoma ya Bahamas.

U Rwanda na Bahamas biyemeje kandi gukomeza gukora ubuvugizi bugamije ko abaturage b’umugabane wa Afurika n’abo mu birwa bya Karayibe boss bagendererana nta Visa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:31 am, Oct 18, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe