Ambasade ya USA yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yabaye ikigo cya mbere cyasabye abakozi bacyo guhagarika kuza ku kazi ahubwo bakagakorera mu ngo z’abo hagamijwe kwirinda ko bahura na Virusi ya Murburg yamaze gutangazwa ko yageze mu Rwanda.

Kuwa 27 Nzeri nibwo Leta y’u Rwanda yemeje ko icyorezo cy’indwara ya Murburg cyageze mu Rwanda. MINISANTE ivuga ko icyi cyorezo kimaze guhitana 6 mu gihe abandi 20 bakirwaye bari gukurikiranwa n’abaganga.

Itangazo riri kugaragara ku rubuga rwa interneti rwa Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda rigaragaza ko kuva kuwa mbere taliki 30 Nzeri kugeza kuwa Gatanu taliki 04 Ukwakira  imirimo yose izajya ikorwa bitabaye ngombwa ko abantu bahura. Rivuga kandi ko imirimo isaba ko abantu bahura imbonankubone ibaye usubitswe. Iyi irimo serivisi z’abaturage ba Amerika ndetse n’ibizamini byo kubazwa ku bashaka Visa yo kujya muri Amerika.

- Advertisement -

Iyi ndwara ya Murburg inzego z’ubuzima zivuga ko yandurira mu gukora ku matembabuzi y’umuntu wayanduye. Ni icyorezo kandi ukirwaye ashobora  kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 3 na 21.

Icyi cyorezo amakuru agaragaza ko abo gifata nibura 88% kibahitana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:12 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe