Eugene Rwamucyo uregwa Jenoside aratangira kuburanishwa I Paris

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu bufaransa kuri uyu wa kabiri taliki ya mbere Ukwakira haratangira kuburanishwa urubanza ruregwamo Eugene Rwamucyo ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Eugene Rwamucyo wari umuganga bikekwako ibyaha ashinjwa yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. ibyaha ashinjwa birimo ubufatanye muri Jenoside yakorewe abatutsi, icyaha cya Jenoside nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ibindi byaba bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi.

Eugene Rwamucyo w’imyaka 65 ubu, yahoze ayobora ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubuvuzi rusange I Butare. Ubu ni abakorera ikigo nderabuzima.cyo mu murenge wa Ngoma I Huye.

- Advertisement -

Siboyontore Theodathe uhagarariye umuryango Ibuka mu karere ka Huye yatangarije ibitangazamakuru bya Leta ko abarokotse Jenoside bishimiye kumva hari intambwe iri guterwa mu guhabwa ubutabera. Ati “kuba bagenda bafatwa ni ibintu twakira neza Kandi biha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Uru ni urubanza rukagaragaramo abatangabuhamya bagera kuri 60.

Mu mwaka wa 2007 nibwo ihuriro riharanira ko abakoze Jenoside bahungiye mu bufaransa bashyikirizwa ubutabera CPCR ryatanze ikirego gisaba ko Eugene Rwamucyo yakurikiranwa. Yatawe muri yombi mu mwaka wa 2010. Yakozweho iperereza kugeza mu 2018.

Eugene Rwamucyo agiye kuba umunyarwanda wa 8 uburanishijwe n’ubutabera bw’ubufaransa kuva mu mwaka wa 2014. Akurikiye Pascal Capitaine Simbikangwa, Octavier Nganzi na Tito Barahira, Claude Muhayimana, Laurent Bukibaruya, Philippe Hategekimana na Dr Sosthene Munyemana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:25 am, Oct 6, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe