Mu mezi 8 ashize habaruwe impanuka 3000 zo mu muhanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka wa 2024 mu mihanda itandukanye yo mu Rwanda habaye impanuka 3000.

Muri izi mpanuka zingana na 50% ngo zatewe n’uburangare bw’abashoferi b’ibinyabiziga. Mu gihe kandi izibarirwa muri 50% ngo zagaragayemo abamotari. Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare mu gihe batwaye kuko biri mu bigaragara ko byateje nyinshi muri izi mpanuka.

Bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda igaragaza nk’ibishimangira ubu burangare harimo impanuka zagiye zituruka ku kunyuranaho ndetse n’amakoni yagiye atuma hari ibinyabizima birenga umuhanda.

- Advertisement -

Imibare yerekana ko 20% by’izi mpanuka zo mu muhanda zituruka ku kutabasha gukata amakoni ndetse no kunyuranaho hatabanje kwitonda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Jean Bosco Rutikanga ariko akemeza ko ikoreshwa rya camera zihana abafite umuvuduko ukabije n’abasinze byagabanyije impanuka zo mu muhanda ku rugero rwo kwishimira.

Polisi igaragaza ko umubare w’impanuka zigwamo abantu benshi icyarimwe wiganje mu bice by’icyaro mu gihe mu mujyi hagaragara cyane impanuka nto. Polisi igasaba abashoferi kongera amakengau gihe banyuranaho ndetse no mu bihe bakata amakorosi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:53 am, Oct 16, 2024
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe