Perezida Kagame yamurikiwe amateka ya Latvia

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Latvia, akaba yarutangiye asura Inzu Ndangamurage y’iki gihugu.

Perezida Kagame uri muri Latvia biteganijwe ko azanafungura ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Ruzashyirwa mu isomero rikuru ry’iki gihugu kiri mu mu Majyaruguru y’uburasirazuba bw’U Burayi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Latvia ivuga ko uru urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rugamije kurushaho kumenyekanisha amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, hagamijwe Kandi gukumira ko ibisa nabyo hari ahandi byaba ku isi.

- Advertisement -

Philbert Gakwenzire Perezida wa Ibuka nawe yabwiye itangazamakuru ko kugira urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Latvia bisobanuye ikintu gikomeye ku mateka y’u Rwanda ndetse no ku muryango mpuzamahanga ibi bikazatuma haba ho kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa Gatatu, Umukuru w’Igihugu na mugenzi we, Perezida Edgars Rinkēvičs, bazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo, bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:15 am, Oct 6, 2024
temperature icon 17°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe