Marburg: Minisitiri Sabin yihanganishije abangaga babuze bagenzi babo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 02 Ukwakira Minisitiri w’ ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yasuye abaganga mu bitaro bitandukanye agamije kubihanganisha ku bwa bagenzi babo bahitanywe n’icyorezo cya Marburg, anabashimira ubwitange mu kazi kabo mu bihe bitoroshye.

Minisiteri y’ubuzima yemeza ko icyi cyorezo kimaze guhitana abagera ku 10 kandi ngo abenshi muri bo ngo no abakora kwa muganga. Hari amakuru agaragaza ko hari umubare munini w’abakozi bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bahitanwe n’iyi ndwara.

Minisiteri y’ubuzima yahise ishyiraho ingamba zihariye zirimo no kuba ubu abarwariye kwa muganga bategerewe gusurwa. Hashyizweho kandi ibice byihariye byo kivurirwamo abakekwaho kuba barahuye n’abanduye iyi ndwara iterwa na Virusi ya Marburg.

- Advertisement -

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana aganira n’aba banganga yabamenyesheje ibiri gukorwa na Leta y’u Rwanda mu guhagarika icyorezo, kuvura abarwaye no gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo.

Mu mgamba za Leta y’u Rwanda zatangajwe na Minisiteri y’ubuzima, uwahitanwe n’icyi cyorezo ntakorerwa Imihango yo guherekezwa mu rugo no mu kiriziya ahubwo, nta kiriyo akorerwa, ashyingurwa aherekejwe n’abatarenze 50 kandi bigakorwa n’abaganga babihuguriwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:49 am, Oct 16, 2024
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe