Urukiko mpanabyaha rw’I Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha umwanditsi w’ibitabo Charles Onana aregwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatusti mu mwaka wa 1994.
Onana afite ubwenegihugu bwa Cameroun n’Ubufaransa areganwa n’undi Mufaransa Damien Sirieix uyobora inzu isohora ibitabo yitwa “l’Artilleur”, ari nayo ifasha Onana gusohora ibitabo.
Onana akurikiranweho kubiba urwango rwo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abicishije mu gitabo yasohoye cy’impapuro zirenga 600 yise “Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise: Quand les archives parlent”.
Ni igitabo yasohoye ku wa 30 Ukwakira(10) mu mwaka wa 2019 Charles Onana na Damien Sirieix barezwe n’amashyirahamwe arindwi aharanira inyungu z’abacitse ku icumu akanarwanya gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Aya mashyirahamwe ni Collectif des parties civiles pour le Rwanda, IBUKA (ishami ryo mu Bufaransa), Ligue internationale des droits de l’homme, Fédération internationale des droits de l’homme, Association de lutte contre le racisme et l’antisémitisme, Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa N’ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu ba jenoside zabaye kw’isi, Survie’.
Mu rubanza rwo kuri uyu wa mbere, umutekano wari ucunzwe bikomeye hanze n’imbere mu rubanza n’abapolisi b’Ubufaransa barenga 50.
Abantu barenga 500 biganjemo abakomoka muri DR Congo bari baje gukurikira urubanza ariko bose siko bemerewe kwinjira kuko icyumba cy’urukiko cyari gitoya.
Abaregwa bari bunganiwe n’abavocat 8, saa munani z’umugoroba nibwo uru rubanza rwatangiye umucamanza asoma uduce tumwe two mu gitabo cya Onana dupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho avuga ko nta mugambi w’iyi jenoside wabayeho.
Hari kandi n’aho avuga ko amahanga yahenzwe ubwenge na FPR akemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho. uwari uyoboye iburanisha yibukije Charles Onana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’amahanga ndetse n’umuryango w’abibumbye (ONU) bityo ko kuyihakana no kuyipfobya bigize icyaha.
Charles Onana ahawe ijambo yavuze ko abamurega guhakana Jenoside yakorewe Abatitsi bamubeshyera kuko atari Umunyarwanda bityo ko nta ruhande abogamiyeho. Charles Onana yemeje ko ari inshuti ya hafi ya Aimable Karasira nawe uri kuburana ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nkiko zo mu Rwanda, ndetse na Deo Mushayido yawe ufungiye mu Rwanda ndetse ko no kwandika igitabo yagendeye ku bitekerezo byabo.
Sirieix we yisobanuye avuga ko wewe yakoze akazi kiwe ko gusohora ibitabo nk’uko abikorera n’abandi bose baje bamugana gusa yarengejeho ko abanza kureba ko ibikubiye mu bitabo bifite ishingiro.