Abacuruzi bambukiranya imipaka n’abaganga batangiye gukingirwa ubushita

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.

Iyi minisiteri yatangaje ko byakozwe hagamijwe gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox.

Nta mubare uhanitse w’abarwaye iyi ndwara yagaragaye cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wari watangazwa mu Rwanda gusa ubucuruzi bwambukiranya imipaka buri mu bifatwa nk’inzira yoroshye yo kuba icyi cyorezo cyagaragara mu Rwanda.

- Advertisement -

Mu mugi wa Goma uhana imbibi na Gisenyi yo mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9 uyu mwaka abantu 138 banduye icyorezo cy’ubushita bw’inkende. Iyo mibare yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe ku bantu 535 basuzumiwe ku bigo nderabuzima bitandukanye byo mu mujyi wa Goma.

Kuva aho icyorezo cy’ubushita bw’inkende kigaragaye muri RDC intara hafi ya zose zimaze kugaragaramo umubare w’abafatwa n’iyi ndwara. Ibituma hagomba kubaho ingamba zikomeye ku bihugu bihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Icyo cyorezo cy’ubushita bw’inkende kimaze amezi 3 cyumvikanye mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika ndetse bimwe muri byo byatangiye gahunda yo gutanga inkingo.

Hari abasesengura ariko bakemeza ko ibyorezo nk’ibi bishobora no kuba bifite inkomoko kuri mwenemuntu akabikora agamije gucuruza inkingo mu gihe runaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:15 am, Oct 6, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe