Abagore mu buhinde baraye mu myigaragambyo basaba ubutabera

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibihumbi by’abagore mu buhinde baraye mu mihanda yo muri Leta ya Bangal basaba ubutabera ku mugangakazi uherutse gusambanywa akanicirwa mu kazi.

Muri iyi myigaragambyo yitabiriwe cyane n’abagore batewe ingabo mu bitugu n’abagabo bacye yakozwe nijoro, abagore bagendaga mu muhanda baririmba indirimbo bitwaje n’ibyapa byanditseho ngo “Turashaka ubutabera”.

Kuwa 5 w’icyumweru gishize nibwo umuganga w’imyaka 31 mu bitaro bya Leta by’ahitwa RG Kar Medical College umugangakazi wari wakoze amasaha arenga 36 yasanzwe yapfuye. Ndetse umubiri we wambaye ubusa unagaragaraho ibikomere bigakekwa ko yishwe abanje gufatwa ku ngufu. Harakekwa uwimenyerezaga umwuga muri ibi bitaro. Yamaze no gutabwa muri yombi.

- Advertisement -

Aba bagore bari bamaze icyumweru bategura imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga. Uretse muri uyu mujyi wa Bangal kandi no mu yindi mijyi nka Mumbai, Delhi, Hyderabad na Pune naho iyi myigaragambyo yakozwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:10 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 29 %
Pressure 1010 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe