Abakandida Senateri baratangira kwiyamamaza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kwinjira muri Senta y’u Rwanda bitangira kuri uyu wa mbere taliki 26.08.2026 bikazarangira I Taliki 14.09.2024.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko yahuye n’abakandida bose kandi ko yabaganirije ku bikorwa bagiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza. Bakamenya ibyo bemerewe n’ibyo bagomba kwirinda.

Umunyamabanga wa NEC Charles Munyaneza yagize ati “buriya kwiyamamaza kw’aba bakandida bishobora kuba mu byiciro bibiri, cyangwa mu buryo bibiri butandukanye, hari uburyo Komisiyo y’igihugu y’amatora iba yarateganyije, igatumiza abagize inteko itora bariya bakandida bakabaza imbere bakabiyamamaza imbere, … Iyo gahunda ya Komisiyo yateganije yo izatangira kuri 27. Ariko kuri 26 umukandida ashobora kwiyamamaza akoresheje ubundi buryo. Yakoresha itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga … “

- Advertisement -

Gahunda yo kwiyamamaza kw’aba senateri muri buri ntara NEC ivuga ko yagiye ifata akarere kamwe muri buri ntara akaba ariho bizagenda bitangirira ku mugaragaro.

Abasenateri bagiye gutorwa taliki 16 na 17 .092024 ni abasimbura abari baratowe mu mwaka wa 2019. Komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse gutangaza urutonde rw’abakandida 32 barimo 28 batorerwa mu ntara n’umujyi ndetse na 4 bazatorwamo 2 batorerwa mu mashuri makuru na Kaminuza.

Aba bakandida batangira kwiyamamaza uyu munsi ni abamaze kwemerwa abo urukiko rw’ikirenga rwamaze kwemeza ko bujuje ibisabwa. Komisiyo y’igihugu y’amatora ikagaragaza ko hari abandi bari basabye ariko urukiko rw’ikirenga rukaba rutaremeje ko bujuje ibisabwa.

Ibi bikorwa byo kwiyamamaza bitangiye mu gihe habura ibyumweru 3 ngo umunsi nyirizina w’amagora ugere. NEC ivuga ko Lisiti y’itora yamaze gutegurwa mu ntara n’umujyi wa Kigali, abazatoresha bamaze kwitegura ndetse n’ingengo y’imari ikenewe muri Aya matora ikaba yaramaze kuboneka.

Abasenateri bazatorwa kuwa 16 na 17 Nzeri ni abasenateri 14 barimo 12 batorerwa mu ntara n’umujyi wa Kigali ndetse n’abasenateri 2 batorerwa mu mashuri makuru na Kaminuza. Aba batorwa mu mashuri makuru na Kaminuza umwe ava muri Kaminuza za Leta undi akava mu zigenga.

Senat y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorerwa mu ntara n’umujyi wa Kigali, 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika 2 batorwa mu mashuri makuru na Kaminuza na 4 batorerwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:59 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 25°C
thunderstorm with light rain
Humidity 53 %
Pressure 1010 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe