Abakinnyi 7 bishwe n’impanuka y’imodoka muri Zambiya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia (Faz) ryatangaje  ko ryababajwe  n’impanuka yahitanye abakinnyi  barindwi  bari bagiye mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu majyarurguru y’igihugu.
Aba bakinnyi bapfuye bose bakiniraga ikipe ya Chavuma Town Council football club, iyi modoka yaririmo abantu 19 harimo  abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’umutoza mukuru Musa Simoonga n’abamwungirije  Elijah Makina na Jimmy Siazingele

Umuyobozi wa   FAZ ishirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Zambia , Andrew Kamanga, yavuze ko: “Turi kuvugana n’abashyinzwe umupira w’amaguru , abo mu nzego za leta n’iz’umutekano  ndetse nabashinzwe amategeko mu ntara yabareyemo impanuka  kugirango baduhe amakuru yuzuye.” 

Abandi bantu 12 bari muri iyi modoka bahise bajyanwa mu bitaro 5 muri bo bari barembye bahise bajyanwa ku vurirwa mu murwa mukuru Lusaka.

Patrice Motsepe Umunya Afurika y’Epfo uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yavuze ko bifatanyije n’imiryango yabapfuye kandi abakomeretse babifuriza gukira vuba.

Amagambo y’ihumure kandi yanatanzwe na Artur de Almeida e Silva ukuriye COSAFA  ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mubihugu bya Amafurika y’Amagepfo.

Yagize ati”Umupira w’amaguru ni umukino uhuza abantu, uzana umunezero kandi wishimirwa muri aka karere kacu. muri ibi bihe bigoye, dusangiye umubabaro kandi twihanganishije  bivuye ku mutima imiryango n’inshuti  baburiye muri  iyi mpanuka yatwaye benshi.”

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:55 pm, Nov 9, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe