Leta y’u Rwanda yatangaje ko izatanga Buruse ku bana 80 bagiye gutangirana n’ishuri rya Ntare Luisenlund School Rwanda riherereye mu Bugesera.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo anyuze ku rukuta rwa X yatangaje aya makuru agaragaza ko “MINEDUC izatanga buruse ku banyeshuri 80 b’Abanyarwanda bazaba bemerewe kwiga muri “Ntare Louisenlund School” guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024 mu mwaka wa 7 cyangwa “Grade 7” (bihwanye n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye). Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iri shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota
amwemerera kwimuka.”
Minisiteri y’uburezi kuri ubu yamaze gusohora itangazo risaba abashaka kwiga muri iri shuri gutangira kwiyandikisha. Aba 80 bazahabwa buruse bazafatwa hagendewe ku mitsindire ndetse ngo hazakoreshwa n’ibizamini byihariye nyuma y’imitsindire y’ibizamini bya Leta.