Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ubuzima bw’abantu 300 bahuye n’abantu 26 banduye Virusi ya Murburg. Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri icyi cyumweru taliki 29 Nzeri 2024.
Muri icyi kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko Leta ari yo itanga ikiguzi n’ibigenda ku gufasha no gutanga ubuvuzi ku basanganywe icyi cyorezo cya Marburg.
Ati “Abahuye n’iki cyorezo baba abatararemba cyangwa se n’abarembye, twanagize ibyago bamwe bahasiga ubuzima, ibyo byose ni Leta y’u Rwanda iri kubyitaho. Ibijyanye n’icyorezo mu gihe nk’iki leta ni yo yita ku bahuye nacyo.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kwambara agapfukamunwa bidahuye no kwirinda Icyorezo cya Marburg ahubwo uburyo bwo kucyirinda ari ukwirinda gukoranaho kuko cyandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’ufite ibimenyetso.
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko abantu badakwiriye guhagarika imirimo cyangwa ngo hashyirweho ingamba zirimo izo gukumira abaturage kujya muri gahunda zabo, ahubwo basabwa kubahiriza ingamba z’isuku no kwirinda gukoranaho.
Ati “Icyo twanavuze guhera ku munsi wa mbere ni uko imirimo abantu bayikomeza uko bisanzwe, ubu tugeze ahantu heza mu minsi ya mbere, n’ahandi cyagiye kiba ntabwo cyatinze cyane, amezi abiri cyangwa atatu niyo cyagiye kimara ariko igikomeye cyane mu byorezo nk’ibi iyo wamaze kugitahura, igikurikiraho ni ukugihagarika vuba.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko Icyorezo cya Marburg atari ubwa mbere kigeze mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kandi aho cyageze hose bagiye babasha kukirwanya kandi bakagihagarika vuba.
Kugeza ubu u Rwanda rugaragaza ko abantu 26 bamaze kwandura iyi virusi. Batandatu muri aba bamaze guhitanwa n’iyi ndwara irangwa n’ibimenyetso by’umuriro mwinshi, kuribwa umutwe no kuribwa mu ngingo ndetse no kuruka.