Abanywagake, Abakusi, Abagorozi … Inkomoko y’amwe mu madini yahagaritswe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 22 Kanama 2024 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko  yahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere 43 mu gihugu hose kubera kutagira ubuzima gatozi buyemerera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibaruwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye abayobozi b’uturere 18 aya madini yakoreragamo ivuga ko ibikorwa byayo bihagaritswe kubera ko bakoraga bitemewe n’amategeko.

Aya madini ahagaritswe nyuma yo guhagarika iryitwaga Umuriro wa Pantekoti ndetse na Ebenezer Church. Kuri uru rutonde rurerure rw’amadini yahagaritswe hagaragaraho amazina atangaje. Amenshi muri aya mazina ariko afite inkomoko ku bushyamirane bwagiye Butera bamwe kwiyomora ku yandi madini. Ibi bigaterwa kenshi n’imyumvire idasa y’abayoboke b’aya madini.

- Advertisement -

Nk’abitwa Abakusi, Abagorozi n’ Ivugurura n’ubugorozi I Remera bagaragara kuri uru rutonde biyomoye ku itorero risanzwe ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi. Aba bafite imyumvire ishingiye cyane ku buvuzi bwa gakondo bwifashisha ibimera.

Abagorozi ndetse n’abitwa Ivugurura n’ubugorozi bamenyekanye cyane ku miti gakondo ikorwa mu bimera. Umuyoboke wabo akigishwa cyane ko isi, Imana yayishyizeho imiti yo kutuvura mu gihe twarwaye. Abuzwa kandi kurya zimwe mu nyama z’amatungo. Ndetse bakaziririza cyane kugira umurimo bakora ku munsi w’isabato.

N’ubwo mu biyomoye ku badivantisiti b’umunsi wa Karindwi, biganjemo abatsimbaraye ku myemerere yo kuziririza cyane isabato irimo nko kutarya ibyatetswe ku isabato, kutagira undi murimo bakora kuva izuba rirenze kuwa 5  kugeza iryo kuwa 6 naryo rirenze. Barimo kandi n’abasengaga kuwa 6 no ku cyumweru bemeza ko Imana nijyana mu ijuru abasenga kuwa 6 bazisangamo ngo yanajyana abasenga ku cyumweru naho bakazisangamo.

Andi mazina agaragaramo abiyomoye ku itorero rya ADEPR. Abenshi muri aba bagiye bashinga amadini agarukwamo n’ijambo Pentecost. Barimo Umuriro wa Pantekoti, Abarokore, International Pentecost Ministries, UDEPR Impinduka, Umurage w’abera Pantekoti, Urwambariro rw’Abera mu Rwanda. Aba benshi bagiye bagenda mu bihe bitandukanye ubwo mu itorero ADEPR havugwaga amakimbirane mu buyobozi. Ubwo mushumba akagenda ajyanye n’intama. Akaziragira mu rundi rwuri, n’ubwo akenshi hahinduka izina ry’urwuri ubwatsi bukaguma kuba bumwe.

Muri aba biyomoye kuri ADEPR uretse ibihe by’amakimbirane kandi barimo n’abemeza ko biyomoye ku idini bahozemo kubera ko babona ryaratakaje umwimerere waryo. Nk’abitwa Abarokore n’Umuriro wa Pentekoti usanga batsimbaraye ku myemerere irimo ko umugore akwiriye guhora atwikiriye umutwe, Umugore atemerewe kugira ibirungo ashyira mu musatsi, ndetse no ku mubiri, batsimbaraye kandi ku myambarire y’ibigera ku birenge.

Ikindi cyiciro kigizwe n’amatorero yiyomoye ku ba Batisita. Amatorero y’ababatisita mu Rwanda agira abitwa Association des Eglise Baptiste au Rwanda (AEBR) ndetse na Union des Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR). Muri aba ariko hari abavuga ko bazanye impinduka mu babatisita barimo n’abafungiwe ibikorwa. Uku kwiyomora akenshi kugaturuka ku ntambara yo kurwanira ubutegetsi muri aya madini.

Mu bahagaritswe bakomoka ku babatisita hagaragaramo Redeemed Baptist Church na EEBVR.

Abakomoka muri Kiriziya Gatulika biyise Intwarane. Aba bamenyekanye cyane ubwo bamwe muri bo bajyanaga ibyo bavugaga ko ari ubutumwa bahawe na Yezu na Mariya ku biro by’umukuru w’igihugu. Aba bemera Yezu na Mariya nk’abandi bayoboke ba Kiriziya Gatulika ariko kandi bagapfa na Roma ko idakozwa ibihe byo kwiyiriza ubusa, gusengera mu butayu, kubonekerwa n’ubuhanuzi.

Muri aba bahagaritswe kandi harimo icyiciro kigizwe n’amadini menshi afite inkomoko mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Mu bayashinze harimo abanyarwanda baba baramaze igihe runaka bari muri ibi bihugu bakagaruka iwabo mu Rwanda batahukanye n’imyemerere ituma bahita bashaka aho bazayikomereza kandi hadatandukanye n’aho bari bari.

Muri rusange kumva mu gihugu nk’u Rwanda gifite gahunda, kikagira amategeko n’amabwiriza agenga buri kintu cyose harageze aho amadini 43 ashinga insengero agakora icengezamatwara mu baturage nta byangombwa bibibemerera bafite ntawahana ko harimo uburangare bw’inzego n’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Abayoboke b’amadini angana uku si bacye kandi mbere yo guhagarikwa hari imyemerere bari baramaze gushyirwamo. Mu isesengura rya Makuru ki.rw ntitubura gusaba urwego rwa RGB gushakira aba banyarwanda uko bakongera kugororwa. Mu bufatanye n’amadini yemewe kandi afite umurongo muzima. N’ubwo ari akazi kagoye.

Ikindi tudakwiriye kwirengagiza kuri iyi ngingo ni uburyo aya madini yagiye avuka. Itoroshi ya RGB ntikwiriye kuzima. Nihore itunze mu bushorishori bw’abayoboye amadini yasigaye. Aha hahora umwiryane n’intambara y’ubutegetsi, ni biba na ngombwa Komisiyo y’igihugu y’amatora ijye ifasha mu nzira zo gushyira ho abayobora abandi.

Kuba kandi hari abigumura bashingiye ku myemerere ndetse n’abigisha abaturage imyemerere idakwiriye umunyarwanda, nihahore havugururwa imyemerere n’amategeko shingiro y’amadini n’amatorero bityo buri muyoboke ayibonemo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:47 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 57 %
Pressure 1013 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe