Kuri uyu wa 17 Nzeri mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, hari hatangijwe icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’abarimu 410 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye.
Ababimburiye abandi ni abarimu b’ amateka bo mu Turere twa Karongi, Rusizi, Rubavu, Nyamasheke na Rutsiro.
Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi aba barimu ku buryo bunoze bwo kwigisha by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu itangaza ko aya mahugurwa azajya amara iminsi ibiri. Muri rusange hazahugurwa abarimu 2,949 bazagera I Nkumba mu byiciro bitandatu.
Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ni rimwe mu masomo urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragaje ko rufitiye amatsiko. Nyanara ariko hakumvikana abemeza ko mu gihe aya mateka yigishwa ngo abarimu usanga bigengesera cyane ndetse bakirinda kugira bimwe bavuga ngo hato bitumvikanamo ibyaha.