Ni mu busesenguzi bakoreye raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, hagamijwe kugurana ibitekerezo ku ngamba zo guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bushakashatsi. Abasenateri basabye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kurushaho kugenzura abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi raporo igaragaza ko hari ubwo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bamwe mu bashakashatsi babukora MINUBUMWE itabizi. Abasenateri batanze urugero rw’ibyakozwe mu cyiswe forbidden stories. Bemeza ko bigamije gusiga isura mbi u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Basaba ko iyi Minisiteri yagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko mu karere ka Kamonyi hagiye kubakwa ikigo kizafasha abashakashatsi kugera ku bimenyetso bifatika bizabasobanurira neza amateka ya Jensiide yakorewe abatutsi. Ni ikigo kizatwara arenga Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda mu iyubakwa ryacyo.