Perezida Kagame akaba n’umukandi wa FPR Inkotanyi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbera tariki ya 24 Kamena yiyamamarije mu karere ka Ngorore mu ntara y’Uburengerazuba.
Yabwiye abaturage ba Ngororero n’abandi bari baje kumushyigikira ko inzira u Rwanda rurimo ireba Abanyarwanda ko ntabakwiye kuyivangamo.
Yababwiye ko “tariki ya 15 Nyakanga dufite guhitamo ibintu bibiri abadepte hanyuma n’uzayobora repubulika y’u Rwanda, hari abatajya batwumva rero! batumva u Rwanda ariko buhorobuho ibikorwa bizagenda bibasobanurira.”
Yanenze aba bivanga muri demokarasi y’u Rwanda kandi itabareba ati” Hari abantu bumva ko ngo ijana ku ijana atari demokarasi, kandi bazabyumva kuko demokarasi inzira turimo ibyo tuzakora ku itariki 15 ni ibireba u Rwanda ntabwo bibareba cyane bireba twe , twe dukora ibitutreba.”
Perezida Kagame yabaciriye amarenga ko iby’iwabo ahubwo aribyo bibi ati” Ngo ijana ku ijana ngo ijana ku ijana ariko ishoboka gute? ngo ubwo nta demokarasi ihari . Hari uwo nabajije nti ariko ubwo abayoborwa na 15 ku ijana iyo ni demikarasi gute? Hari benshi batotwa bakavamo babonye 15 ku ijana ndetse n’ababatoye ari nka 30 cyangwa 40 ku ijana by’abagombaga gutora iyo niyo demokarasi ? gute se? . ntimugakangwe na mbyinshi bimwe birakangana ariko harimo n’ubujiji”
Perezida Kagame yabwiye Abanye Ngororero ko u Rwanda ruzi aho rwavuye mu myaka 30 ishize ndetse na mbere y’aho ashimangira ko ho byari bibi cyane. Yababwiye ko aho u Rwanda rugeze hivugira bityo ko guhitamo ku itariki 15 bizoroha.
Perezida Kagfame yababwiye ko icyizere bamuhaye ndetse n’icyizere abagirira ubwacyo byatanze igisubizo .